ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INKWETO KU MUSHINGA RW0584 EPR BIHEMBE
EglisePresbytérienne au Rwanda EPR
Job Description
Job Description
Ubuyobozi bw’Itorero rya EPR Paroisse BIHEMBE rifite icyicaro mu kagari ka MUBUMBWE, Umurenge wa NYAKALIRO, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba rifite Umushinga RW0584 EPR BIHEMBE uterwa inkunga na Compassion International Rwanda Urahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishoboye gupiganira isoko ryo Kugemurira abagenerwabikorwa 241 inkweto.
Requirements
- Ibaruwa isaba isoko ikubiyemo ibiciro yandikiwe Umushumba wa EPR Paroisse ya BIHEMBE
- Kuba afite icyangombwa cyubucuruzi kigaragaza ko akora iyo mirimo gitangwa na RDB hamwe n’Icyangombwa kerekana ko ari muri TVA.
- Kuba yemera gutanga facture ya EBM (Electronic Belling machine)
- Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya RRA na RSSB kitarengeje amezi 3 kandi kiriho umukono wa Noteri,
- Photo Copy y’indangamuntu yuhagarariye company.
- Kuba yemera kwishyurirwa kuri Konti ya bank yiyo company nyuma yo gukora isoko;
- Kuba afite icyangombwa cy’imikorere myiza (Attestation de bonne fait) cyatanzwe naho yakoze igikorera nkicyo
- Imbonerahamwe igaragaza ibiciro byanditse mu mibare no munyuguti.
How to Apply
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email y’umushinga rw584bihembe@gmail.com kugeza ku itariki ya 15/5/2026. I saa yine zuzuye (10h00) Gufungura amabaruwa bizakorerwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa tanu zuzuye (11h00). Ku bindi bisobanuro wabariza kuri Telephone: 0785630004/0788327931
How well do you match?
Get an instant AI match score for this role — free, takes 3 minutes.
Tailor your CV for this role
Start with a free job match to see how well you fit. Then order a tailored CV.